Infungwa eshatu arizo Mohammed Ali Abikar, Joseph Juma Odhiambo na Musharaf Abdallah baheruka gutoroka gereza ya Kamiti, bafatiwe mu karere ka Kitui bari mu nzira berekeza mu igihugu cya Somalia.

Umukuru w’urwego rushinzwe amagereza yari yakuwe muri izo nshingano kubera izo ntagondwa zatorotse.

Abashinzwe umutekano bakomeje guhiga aba bagabo nyuma y’amasaha make abaturage batangaje ko bababonye ku isoko rya Malalani mu gace ka Endau, nko mu birometero 100 uvuye mu burasirazuba bw’umujyi wa Kitui, aho bari baguze amata, amazi na biscuits.

Abacuruzi bababonye bashatse kubafata ngo begukane million 60 z’amashilingi ya Kenya, yari yashyiriweho umuntu uzababona akabatanga, gusa bagize ubwoba bwo kubafata batinya ko baba bafite intwaro bakabamerera nabi.

Nyuma yuko amakuru y’aho abo bagabo bagaragaye amenyekanye, inzego z’umutekano zagose ako gace kose kugira ngo batabwe muri yombi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here