Ibatangazamakuru byo mu Bushinwa byabyutse byandika ko mu biganiro Perezida w’ubushinwa xi Jinping ateganya kugirana na Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden, biteganyijwe ko Jinping ari buhe Biden gasopo yo gusubira inyuma ku kibazo cya Taiwan.

Kuwa gatanu w’icumweru gishize, ibitangazamakuru bitari bike byo muri Amerika byatangaje ko Perezida wa Reta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden na perezida w’Ubushinwa Xi Jinping byitezwe ko bazagirana ibiganiro muri iki cyumweru hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Abategetsi ba Amerika bavuze ko ibi biganiro biri mu rwego rwo kwirinda ko ibi bihugu byakwinjira mu ntambara y’ubucuruzi, ibikorwa bya gisirikare hamwe n’ibindi bibazo.

Ibiganiro hagati yaba bagabo biteganyijwe, mu gihe ibyo bihugu byombi bimaze iminsi birebana ay’ingwe ku bijyanye na politike n’ubukungu, by’umwihariko ku Kibazo cya Taiwan.

Ubushinwa buvuga ko Taiwan ari intara yabwo, Amerika ikaba ishyigikiye ko Taiwan yakwigenga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here