Komisiyo y’amatora muri Libya yavuze ko Saif al-Islam Gaddafi, umuhungu wa Muammar Kadhafi wahoze ayobora Libiya, yiyandikishije nk’umukandida ku mwanya wa perezida mu matora yo mu kuboza uyu mwaka.

Saif al-Islam Kadhafi ni umwe mu bantu bakomeye biteganijwe ko bazahatanira umwanya wa perezida – urutonde rurimo kandi Khalifa Haftar, Minisitiri w’intebe Abdul Hamid Dbeibah na Perezida w’inteko ishinga amategeko, Aguila Saleh.

Kuri iki cyumweru, Amafoto yahererekanwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga Saif al-Islam Kadhafi, mu malunnete, ikanzu y’ikigina n’igitambaro cyo mu mutwe(ikiremba), asinyira ku mpapuro zigaragaza ko kandidatire ye yakiriwe, mu kigo gishinzwe kwandika abakandida kiri mu mujyi wa Sebha uherereye mu majyepfo.

Saif Ghadafi yavuze ko ashaka kugarura ubumwe bw’abanya-Libyia, nyuma y’ikinyacumi cy’ibibazo uruhuri byakurikiye urupfu rwa se Muamar Ghadafi.

Amatora ateganyijwe kuwa 24 Ukuboza 2021, gusa ntibiremezwa neza niba koko azaba bitewe n’ibibazo iki gihugu gihanganye nabyo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here