Polisi y’Ububurundi ivuga ko ejo kuwa kabiri taliki 09 Ugushyingo,  yishe abantu babiri bakekwaho iterabwoba muri komine  Matongo mu ntara ya Kayanza.

Uretse aba babiri bapfuye, hari undi warakomeretse undi atabwa muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi Pierre Nkurikiye avuga ko grenade yatewe n’abo bagizi ba nabi yakomerekeje umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze n’umupolisi umwe.

Hari amakuru avuga ko abo bateye barimo bashakishwa kuva ku Cyumweru, gusa  ntiharamenyekana itsinda baturukamo.

Mu Burundi hashize iminsi haterwa za grenade zigahitana ubuzima bw’abantu, bikavugwa ko ziba zatewe n’abakora ibikorwa by’iterabwoba.

Nko mu kwezi kwa Cyenda, abantu babiri baguye mu gitero cya grenade mu murwa mukuru Bujumbura, Minisiteri yUmutekano w’imbere mu gihugu  yemeje ko ari igikorwa cy’iterabwoba.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here