Bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda bavuga ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rikirimo byinshi byo gukosorwa, kugira ngo risohoze inshingano yaryo yo gukorera rubanda, ndeste rinatunge urikora.

Ibi babivuze kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2021, ubwo hizihizwaga umunsi Nyafrika w’itangazamakuru.

Umunsi Nyafrika w’itangazamakuru wizihizwa ku itali 07 Ugushyingo buri mwaka, muri uyu mwaka  bikaba ari ku nshuro ya Cyenda wizihizwa.

Bamwe mu bakora uyu mwuga mu Rwanda, bavuga ko nubwo hari ibyakozwe mu korohereza abakora itangazamakuru mu kazi kabo, ngo hari byinshi bikibangamiye iterambere ry’uyu mwuga bidashobora gutuma hari aho ugera.

Ildephonse Sinabubariraga unayobora Radio Ishingiro, avuga ko kuba itangazamakuru ari ahantu hadakomye( bivuze ko ari umwuga buri wese yinjiramo uko yishakiye), bituma ridashobora gutera imbere.

Ati”Niba twebwe harimo uwabyize n’utarabyize, uwaje aje gushaka akazi kuko yashonje, uwaje kuko bamwirukanye, uwaje kuko bizinesi ye yahombye; urashaka ngo bigende bite?”.

Joseph Hakuzwumuremyi uyobora ikinyamakuruUmuryango, ati”Uko ibinyamakuru bicika intege, uko ubushobozi mu binyamakuru bucika intege, uko abanyamakuru beza bavamo bakajya ahari ubuzima, igihe cyose tuzahora tuvuga ngo hari ubwisanzure bw’itangazamakuru ‘yego burahari’ ariko tuzifatira ayoroshye ajyanye n’ubushobozi dufite”.

Jean Bosco Rushingabigwi ushinzwe ibijyanye n’iterambere ry’itangazamauru mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB,  nawe agaragaza ko ntagikumira umuntu wese ushatse kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru.

Ati”Uyu munsi umuntu wese uko ashatse arabyuka akajya mu itangazamakuru. Ibisabwa ntabwo biha urwego umunyamakuru yakagombye kuba ariho”.

Ku bijyanye n’ikibazo cy’amikoro, uyu muyobozi asaba inzego za Leta n’abayobozi mu nzego z’ibanze, kumva ko itangazamakuru rikwiye kwitabwaho mu buryo bw’ubushobozi, kuko akamaro karyo ari ntashidikanywaho mu gufasha ibyo bigo kumenyekanisha ibikorwa byabyo.

Ati”Turagirango abantu bumve ko itangazamakuru ari abafatanyabikorwa, ko ridashobora gukora rishonje, kuko iyo umuntu ashonje nyine arishakishiriza”.

Kuwa gatanu taliki 12 Ugushyingo, nibwo hazasohoka ubushakashatsi bugaragaza  ibipimo by’uko itangazamakuru rihagaze mu Rwanda,buzwi nka Rwanda media Bolometer bukorwa na RGB.

Ubwo muri  2018, bwagaragaje ko igipimo cy’iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda cyari kuri 72.4 %.

Ubwisanzure bw’itangazamakuru bwari  kri 81.3% , mu gihe icyizere abaturage bafitiye itangazamakuru cyari kuri 75.3%.

Akenshi iyo hizihizwa umunsi w’itangazamakuru, ibiganiro byo kwizihiza bikunze kugaruka ku bushobozi buke buvugwa muri uru rwego, ibyo bamwe bavuga ko bishobora no kugira ingaruka ku bunyamwuga bw’abarikora.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here