Perezida wa Seirra Leone Julius Maada Bio yatangaje ko igihugu kigomba kujya mu cyunamo cy’iminsi itatu, nyuma yuko abantu barenga 100 bahitanywe n’iturika ry’ikamyo itwara peteroli yagonganye n’indi modoka mu murwa mukuru Freetown,  kuwa gatanu w’Icyumweru gishize.

Muri iri turika, abantu barenga 100 barapfuye, abandi bagera hafi ku 100 barakomereka, ndetse abakomeretse bazavurirwa ubuntu nkuko byemejwe na Perezida Bio.

Perezida Maada Bio yavuze kandi ko hari itsinda rigiye gukora iperereza kuri iryo turika, rikazanatanga inama zo kwirinda ko ibi byazongera kubaho.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here