Ejo kuwa kane taliki 04 Ugushyingo, abantu batatu baguye mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba za ADF i Rwenzori, hafi ya Bulongo muri Beni.

Umuyobozi wa sosiyete sivile ya Rwenzoli Riccardo Rupande, asaba ubuyobozi bw’igisirikare kuza kubungabunga umutekano w’abaturage.

Ati” Kuri ubu biragoye gukoresha umuhanda wa Beni-Kasindi, kandi muri iki gice nta mudugudu ugifite ubuzima. Abaturage ntibagifite ikibatunga, kandi dusabwa gukoresha uyu muhanda; umuhanda uteye inkeke ku buzima bwacu”.

Ku ruhande rw’ingabo za RDC, zivuga ko ziri gufata ingamba zifatika zo gushaka uko hagaruka umutekano muri aka karere.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here