Abashinzwe umutekano i Kampala bishe babarashe umugabo w’imyaka 36 ukekwaho iterabwoba, mu bikorwa bigamije guhashya iterabwoba.

Polisi yavuze ko Adam Matovu uzwi ku izina rya Mahitajji, utuye mu gace ka Ttula, yarashwe nyuma yo gusimbuka imodoka y’abashinzwe umutekano ubwo yari ajyanywe gukorwaho iperereza ryihariye.

Mu Cyumweru gishize, Ikintu bikekwa ko ari igisasu cyaturikanye abana babiri barapfa undi arakomereka mu gace ka Ssegalye mu Karere ka Nakaseke.

Muri Uganda kandi, mu kwezi gushize, hagabwe ibitero bibiri by’iterabwoba bikekwako ari iby’abarwanyi ba ADF byahitanye abantu babiri.

Daily Monitor yatangaje kandi ko kuri uyu wa gatanu nabwo urukiko rwa Buganda rwafunze abantu batatu bakekwaho gushaka gutera ibisasu mu muhango wo gushyingura Depite IGP, Lt Gen Paul Lokech, mu karere ka Pader.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here