Kuri uyu wa gatanu ,Polisi ya Nigeria yavuze ko abashinzwe umutekano barokoye abantu batandatu bari barashimuswe n’abitwaje intwaro muri Kaminuza ya Abuja, icyafashwe nk’ishimuta ridasanzwe ribaye mu ishuli riri mu murwa mukuru w’iki gihugu.

Kuwa kabiri abitwaje intwaro bashimuse abayobozi bane b’ishuli n’abana babiri muri Kaminuza ya Abuja nkuko Reuters ibitangaza.

Ubusanzwe Abuja n’uduce tuyikikije bifite ibikorwa remezo bikomeye kurusha ahenshi muri Nigeria, ikanafatwa nk’ahantu hari umutekano ukomeye.

Iri shimuta ryatumye ibirindiro bya gisirikare byiyongera muri uyu mujyi no mu nkengero zawo, ndetse Polisi ihita itangira gushakisha abashimuswe.

Agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro, mu mwaka ushize, kakoze ibikorwa byinshi byo gushimuta mu bigo by’amashuli, banagaba ibitero ku byaro bimwe ariko nako bica abahatuye cyane cyane mu Majyaruguru y’Iburengerazuba.

Ibi byose babikoraga mu rwego rwo gusaba Leta ya Nigeria ingurane y’amafaranga ku bashimuswe.

Umuvugizi wa Polisi ya Abuja, Josephine Adeh Anipr, yavuze ko abashimuswe bamaze guhuzwa n’imiryango yabo binyuze mu gikorwa cy’ubufatanye n’inzego z’umutekano.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here