Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo, Theo Kasi Ngwabidje yavuze ko abantu icyenda aribo baguye mu mirwano yo kugarura umutekano mu mujyi wa Bukavu.

Guverineri  Ngwabidje yabwiye abanyamakuru ko muri abo bapfuye, batandatu ari abagabye ibi bitero, abandi babiri ari abasirikare n’umupolisi umwe.

Mu ijoro ryo kuwa kabiri abantu bitwaje intwaro bataramenyekana neza bateye umujyi wa Bukavu ahumvikanye urusaku rw’imbunda nini n’intoya.

Iyi mirwano yatangiye Saa saba z’ijoro yakomeje kumvika mu bice bimwe bya Bukavu kugera Saa mbili za mu Gitondo kuri uyu wa gatatu.

Ku gicamunsi cyo kri uyu wa gatatu abategetsi beretse itangazamakuru abagabo 36 bafashwe bivugwa ko bari mu bagabye ibyo gitero.

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here