Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Albert Shingiro, na mugenzi wiwe wa Arabiya Sawudite basinya amasezerano yo kohereza abakozi mu buryo bwemewe n'amategeko

Abantu bagera kuri 680 mu Burundi barasaba Leta ko yabafasha gusubizwa amafaranga bahaye abatekamitwe babizezaga kuzabashakira akazi mu bihugu by’Abarabu.

Abatekewe umutwe bashinja uwitwa Nyabenda Hakim Babu ,wo muri Komine Rumonge, kubasaba amafaranga ari hagati y’ibihumbi 500(arenga ibihumbi 255Rwf), n’ibihumbi 700 y’Amarundi(arenga ibihumbi 358) kuri buri muntu ushaka akazi mu Barabu. Uyu Hakim ngo yabakusanyijemo agera kuri miliyoni 36 z’amarundi(agera kuri miliyoni 18.

Babwiye ijwi ry’Amerika ko bifuza ko urwego r’ubutabera cyangwa ubuyobozi bw’Intara bwabafasha kubishyuriza ibyabo, kuko ngo ikibazo bakigejeje ku muyobozi wa Komini Rumonge ntagire icyo abafasha.

Amakuru avuga ko Hakim na bagenzi be batatu bari mu maboko y’ubutabera.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here