Komiseri Mukuru wa RRA Bizimana Ruganintwali Pascal yeretse abasora bo mu Ntara y’Amajyepfo imisoro yakusanyijwe, ashimira abacuruzi imbaraga bashyira mu gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry'igihugu.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro RRA, cyantangaje ko mu ntara y’amajyepho hakusanyijwe amafaranga aturuka mu misoro n’andi atari imisoro angana na miliyri 44.5Rwf, ku ntego y’umwaka wa 2020/2021 iki kigo cyari kihaye yo gukusanya miliyari 43.2Rwf.

RRA yabitangaje kuri uyu wa 03 Ugushyingo, mu muhango wo gushimiraabasora bo mu ntara y’amajyepfo wabereye mu karere ka Muhanga.

Iki kigo cyashimiye abasora bo mu Ntara y’Amajyepfo ubwitange bagaragaje mu gusora neza, nubwo ibihe barimo bitari byoroshye kubera icyorezo cya Covid-19.

Intego Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyari kihahye yo gukusanya miliyari 43.2Rwf yagezweho ku gipimo cya 102.9%, bivuze ko harenzeho miliyari 1.3Rwf.

Ugereranyije n’umwaka wa 2019/2020, muri iyi Ntara amafaranga yakusanyijwe mu mwaka wa 2020/2021 yiyongereye ku ijanisha rya 11.2%.

Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’isoresha wa 2021/2022, ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo RRA yakusanyije amafaranga aturuka mu misoro n’andi atari misoro angana na miliyari 9.4Rwf, ku ntego bari bafiye yo gukusanya miliyari 11.7Rwf.

Mu mwaka wose wa 2021/2022, Itara y’amajyepfo irasabwa kwinjiza imisoro y’imbere mu gihugu ingana na miliyari 52.4Rwf, n’imisoro n’amahoro byeguriwe inzego z’ibanze  ingana na miliyari 11.1Rwf.

Mu ntara y’Iburenerazuba ibirori byo gushimira abasora bizaba taliki 05 Ugushyingo, mu karere ka Rusizi.

Ukwezi ko gushimira abasora kwatangiye kuwa 28 Ukwakira 2021, RRA n’abandi bafatanyabikora bagenda basura abacuruzi mu bice bitandukanye by’Iguhugu bakaganira nabo, ari nako babagezaho bimwe mu bibazo bikibabangamiye mu bucuruzi bwabo.

Muri uku kwezi hanashimirwa abasora bahize abandi mu gusora neza, banashishikarizwa gufasha bagenzi babo kuzirikana inshingano yo gusora.

Abacuruzi batandukanye bitabiriye ibirori byo gushimira abasora mu Ntara y’Amajyepfo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here