Komiseri mukuru wungirije wa RRA, Kaliningondo Jean Louis, yasabye abacuruzi bo mu ntara y’amajyaruguru gukomeza ubufatanye mu gukora ubukangurambaga ku ruhare rw’imisoro mu iterambere ry’Igihu.

Komiseri mukuru wungirije wa RRA, Kaliningondo Jean Louis, yasabye abacuruzi bo mu ntara y’amajyaruguru gukomeza ubufatanye mu gukora ubukangurambaga ku ruhare rw’imisoro mu iterambere ry’Igihugu.

Ibi Komiseri Kaliningondo yabivuze kuri uyu wa 02 Ugushyingo, ubwo RRA yashimira abasora bo mu ntara y’amajyaruguru, mu kwezi kwahariwe gushimira abasora kwatangiye kuwa 28 Ukwakira. Ni umuhango wabereye mu Karere ka Gicumbi.

Komiseri Kaliningondo yanasabye abatuye muri iyi ntara n’abayikoreramo imirimo y’ubucuruzi kubaka umuco mwiza wo kwaka no gutanga fagitire ya EBM, kwirinda magendu no kwitabira gukoresha ikoranamuganga mu kwishyura imisoro.

Mu gihembwe cya mbere, ku mafaranga RRA ikusanyiriza Uturere, hakusanyijwe miliyari 11.0 Frw mu turere tw’Intara zose n’Umujyi wa Kigali, ku ntego ya miliyari 12.2 Frw, intego ikaba yaragezweho ku gipimo cya 89.5%.

Nyiri SOCOH Ltd iherereye mu karere ka Musanze ni we wahembwe nk’umucuruzi wakoresheje neza EBM atanga fagitire zuzuye ku bakiriya bose bamugana.

Ukwezi kwashyiriweho gushimira abasora, ni umwanya washyizweho na guverinement y’u Rwanda, kugira ngo abanyarwanda barusheho kuzirikana akamaro k’imisoro n’amahoro mu iterambere ry’igihugu.

Uku kwezi kandi ni n’urubuga abasora hamwe n’inzego zinyuranye zigira uruhare mu iterambere ry’igihu, zicara hamwe zikungurana ibitekerezo mu rwego rwo kuzamura imyumvire mu birebana no gusora, no ku ngamba zafatwa kugira ngo uburyo bwo gusora burusheho kunoga.

Muri buri karere k’intara y’amajyarugu hagiye hahembwa uwahize abandi mu gusorera ku gihe.

Mu karere ka Rulindo hahembwe LEONIDAS MULTI BUSINESS Ltd, mu karere ka Gakenke hahembwa The Ihangane Project, mu karer ka Musanze hahembwa GOICO Ltd, mu karere ka Burera hahembwa KORESHA AMABOKO, naho mu karere ka Gicumbi hahembwe BLECOM Ltd.

Ku munsi wejo kuwa Gatatu, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kizashimira abasora bo mu ntara y’amajyepfo, Umuhango wo gushimira abasora muri iyi ntara ukazabera mu karere ka Muhanga.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021 cyinjije mu isanduku ya leta imisoro ingana na miliyari 1654,5 z’amafaranga y’u Rwanda.

RRA yarengeje intego yari yarihaye yo gukusanya miliyari 1,594.3rw, intego yeshejwe ku kigero cya 103,8%.

GOICO Ltd yahembwe nkuwahize abandi mu karere ka Musanze

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here