Banki Nkuru y’u Rwanda ( BNR) yafashe icyemezo cyo guhagarika UNIMONI, sosiyete isanzwe itanga serivisi zo kuvunja no kohereza amafaranga, gukomeza gukorera mu Rwanda.

BNR yasobanuye, mu itangazo yageneye abanyamakuru, ko iyo sosiyete yazize kutubahiriza amategeko, ndetse ko umuntu wese uzakorana niyo sosiyete muri ibyo bikorwa, azirengera ingaruka azahuriramo nazo.

UNIMONI isanzwe itanga serivisi z’ivunja n’iyoherezwa mu mahanga ry’amafaranga,  ni iy’ikigo cy’Abarabu, Finablir, gikorera mu bihugu birenga 170.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here