Umuvugizi wa Police y’Urwanda ,CP John Bosco Kabera , asaba abantu kwirinda kugwa mu cyaha cyo guhimba ibyangombwa by’uko yipimishije cyangwa yikingije Covid-19

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda ,CP John Bosco Kabera , yavuze ko hari amakuru bafite ko hari abashobora gukoresha ibyangombwa bihimbano by’uko bipimishije cyangwa bikingije Covid-19, ndetse ko uzafatwa azakurikiranwa n’amategeko, kuko iki ari icyaha aho kuba kwica amabwiriza.

Ibi CP Kabera yabigarutseho mu Kigariro na Televiziyo y’igihugu, kuri uyu 01 Ugushyingo 2021.

Yavuze ko  abantu bashaka kujya mu bitaramo, kuri stade  n’ibindi bikorwa bisaba kuba wipimishije Covid-19, bagirwa inama yo kudakora ibyaha, kuko guhimba ibi byangombwa bitandukanye no kwica amabwiriza ndetse ubifatiwemo ashobora guhabwa ibihano biremereye.

Ati”Hari amakuru dufite ko hari abantu bashobora guhimba ibyangombwa cyane cyane ibijyanye no kwipimisha cyangwa kuba warakingiwe. Nyamuneka icyo cyaba ari icyaha ntabwo ari ukurenga ku mabwiriza. Guhimba icyangombwa ko wipimishije Covid wenda kujya kureba umupira w’iminota 90, bizakuviramo ko ushobora kubihanirwa ugafungwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu, kitari hejuru y’imyaka irindwi”.

CP Kabera yibukije ko iminota 90 ishobora guhinduka imyaka cyangwa amasaha abiri y’igitaramo agahinduka imyaka, bityo agira inama abantu  kwirinda kugwa mu byaha nkibyo . Avuga kandi nta muntu Polisi irafatira mu icyo cyaha, ahubwo ko babyumva bihwihwiswa, ariyo mpamvu bagira inama yo kubyirinda.

Nyuma yuko imibare y’abandura ikomeje kugenda igabanuka, hafashwe umwanzuro wo gufungura ibkorwa bimwe na bimwe birimo utubari, ibitaramo, abakunzi b’imikino nabo bongera kwemererwa kwinjira muri stade nyuma y’igihe kirekire.

Gusa byinshi muri ibi bikorwa birimo nko kujya muri stade no mu bitaramo bisaba kuba umuntu yabanje kwipimisha Covid-19, ari naho Polisi ihera igira abantu inama yo kudahimba ibyangombwa by’uko umuntu yipimishije cyangwa yikingije kuko bihanirwa.

CP Kabera yanavuze ko imibare yo mu byumweru bibiri bishize yagaragaje ko abagera ku bihumbi 130 bafashwe barenze ku mabwiriza, asaba Abaturarwanda gukomeza kubahira amabwiriza yo kwirinda Covi-19.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here