Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu batanu basanzwe ari abaturanyi b’umugore wo mu Mudugudu w’Akaruganda mu Kagari ka Mpondwa Umurenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo wasanzwe yishwe n’umwuzukuru we bombi baciwe imitwe.

Urupfu rwa Musabyimana Goreth n’umwuzukuru we Dusabimana Henriette, rwabaye mu ijoro ryo ku 30 Ukwakira 2021.

Kuri iki Cyumweru tariki 31 Ukwakira 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu batanu basanzwe ari abaturanyi ba nyakwigendera bakekwaho kumwicana n’umwuzukuru we.

Aba bantu batanu batawe muri yombi ni Ndayishimye, Hakizimana w’imyaka 39 y’amavuko, Yankurije w’imyaka 45, Sewabantu bita Musilam w’imyaka 34, na Bandirimbako w’imyaka 23 y’amavuko.

Amakuru avuga ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku buruzo bwashinjwaga nyakwigendera aho uwitwa Hakizimana Leonidas akaba umwe muri aba bafunzwe, aherutse gupfusha umugore agakeka ko yarozwe na nyakwigendera Musabyimana Goreth

Aba bose uko ari batanu bafungiye kuri station ya RIB mu gihe uru rwego rukomeje iperereza kugira ngo hamenyekane amakuru arambuye kuri buriya bugizi bwa nabi.

Inkuru twari twatambukije mbere, yavugaga ko ba nyakwigendera bishwe n’abantu bataramenyekana aho inzego zinyuranye zari zikiri mu iperereza.

1 COMMENT

  1. I used to be suggested this website via my cousin. I’m not certain whether or not this put up is written via him as nobody else
    understand such distinctive about my trouble. You’re incredible!

    Thanks!

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here