Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Tusabe Richard

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Tusabe Richard, yijeje ubuvuzi abacuruzi bakorera mu nyubako ya CHIC ku bibazo bibangamiye ubucuruzi bwabo.

Abakorera mu nyubako ya CHIC Ltd iherereye mu Murenge wa Muhima akarere Ka Nyarugenge bagaragaje ko babangamiwe n’ubukode bw’amazu buri hejuru, ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi uhenze, na interineti idahagije bikabangamira ikoresha ry’uburyo bwo gutanga inyemezabuguzi ya EBM.

Ibi bibazo byose byagaragajwe  ubwo abakorera muri CHICH LTD basurwaga n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, RRA, na Minisiteri y’imari n’igenamigambi, Ubwo hatangizwaga ukwezi ko gushimira abasora, kuwa 28 Ukwakira 2021.

Ku kijyanye n‘umusoro w’inyubako uri hejuru, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Tusabe Richard, yavuze ko ari ibintu byaganirwaho bakoroherezwa, kugira ngo babashe kunguka bityo basore bitabagoye.

Naho ku bijyanye n’umuriro bagura bahenzwe, Tusabe Richard yavuze ubusanzwe umuriro uhenda Leta kuko ariyo itanga igice kinini, ariko ko hashobora kubaho kwigomwa mu rwego rwo korohereza abacuruzi.

Ati ”Ibiciro by’umuriro mu byukuri biraduhenda kuko aho tuwukura murahazi. Ni ingomero tuba twarafashe tugasinya amasezerano y’imyaka runaka igiciro tugifite rimwe na rimwe kitanahinduka, ariko twareba uko twigomwa tukagerageza kugabanya ikiguzi cyawo, byose ari ukugira ngo mukomeze gutera imbere wenda muzasore mu myaka iri imbere”.

Yongeyeho ati”niba inzu wenda aribwo igitangira kubakwa; ese imyaka itanu ya mbere ntiwayigomwa ukazafata wenda kuva kuwa gatandatu kuzamura, ibyo ni ibintu twajya mu mibare tugasuzuma”.

Tusabe Richard kandi yijeje abakorera muri CHIC ko ku bufatanye n’urwego rw’abikorera, bagiye kuganira ku bibazo byose byagaragajwe, harebwe uko byakemurwa, kuko hari byinshi byakemutse.

Ukwezi ko gushimira abasora ni umwanya washyizweho na guverinement y’u Rwanda, kugira ngo Abanyarwanda barusheho kuzirikana akamaro k’imisoro n’amahoro mu iterambere ry’Igihugu.

Uku kwezi kandi  ni urubuga abasora hamwe n’inzego zinyuranye zigira uruhare mu iterambere ry’Igihu zicara hamwe zikungurana ibitekerezo, mu rwego rwo kuzamura imyumvire mu birebana no gusora, no ku ngamba zafatwa kugira ngo uburyo bwo gusora burusheho kunoga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here