Kuri uyu wa gatandatu, komite y’abaganga yavuze ko igisirikare cyarashe abantu babiri mu myigaragambyo yabaye mu gihugu cyose muri Sudani, mu gihe  abantu ibihumbi magana basaba ko ubutegetsi busubizwa abasivili bukava mu maboko  y’igisirikare.

Komite nkuru y’abaganga bo muri Sudani yavuze ko abigaragambyaga bombi barashwe n’ingabo   mu mujyi  wa Omdurman uri hafi y’umurwa muru Khartoum.

Abigaragambyaga bari bitwaje ibendera rya Sudani barangurura  bati “Ubutegetsi bwa gisirikare ntibushobora gushimwa”. Bakongera bati “Iki gihugu ni icyacu, kandi guverinoma yacu ni abasivili” ibi babikoraga ubwo bagendaga mu duce hirya no hino ku murwa mukuru Khartoum.

Abigaragambyaga kandi bagiye mu mihanda yo mu mijyi yo hagati, uburasirazuba, amajyaruguru n’uburengerazuba bwa Sudani.

Reuters dukesha iyi nkuru ivuga  ko imbaga y’abantu yageraga mu bihumbi byinshi mu murwa mukuru  Khartoum.

Nibura abigaragambyaga 11 nibo bamaze  kugwa mu mirwano yo gukozanyaho n’inzego zishinzwe umutekano muri iki cyumweru.

Kuva mu myaka ibiri ishize, ubwo nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage Omar Al-Bashir yahirikwaga ku butegetsi, abayobozi b’abasivile na bagenzi babo b’abasirikare ntibahwemye gushyamirana.

Mu duce tumwe, amatsinda yigaragambyaga yafunze imihanda ijoro ryose akoresheje amabuye, amatafari, amashami y’ibiti n’amatiyo ya pulasitike kugira ngo bagerageze gukumira abashinzwe umutekano.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here